Peace Cup: Imbere y’abafana mbarwa, Rayon Sports yasubiriye Rugende FC

Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Mata 2017 nibwo hakomeje imikino yo kwishyura y’igikombe cy’amahoro muri 1/16 . Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutsinda Rugende FC ihita iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 12-0.

Ni umukino wakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, imbere y’abafana babarirwa ku ntoki ba Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino. Ku munota wa 3 gusa nibwo Shasir yafunguye amazamu ,ndetse aza no gutsinda ikindi mu gice cya 2. Umukino ujya kurangira, Lomami Frank winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze icya 3 ari nako umukino waje kurangira.

Umutoza Maurice wungirije muri Rayon Sports niwe watoje uyu mukino afatanyije na Lomami Marcel usanzwe ari umutoza wongerera abakinnyi ingufu nyuma y’uko ku munsi w’ejo umutoza mukuru, Masoudi Djuma ahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe imikino 2.

Rayon Sports yasezereye Rugende FC ku kinyuranyo cy’ibitego 12-0, Shasir ahita yuzuza ibitego 5 muri iri rushanwa kuko ubushize yari yatsinze 3. Lomami Frank na we yagize ibitego 3.

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 Rugende FC yabanje mu kibuga

Abasimbura ba Rayon Sports

Abasimbura ba Rugende FC

Moussa Camara

Myugariro Mutsinzi Ange ku ntebe y’abasimbura

Bakame na we yari ku ntebe y’abasimbura

Abafana bari mbarwa

Rugende FC yabanje kujya inama y’uko bakwishyura ibitego 9 batsinzwe mu mukino ubanza

Muhire Kevin yari yazonze abakinnyi ba Rugende FC

Rugende ntako itagize

Abatoza ba Rayon Sports

Aba bana bari baje mu rugendoshuri nibo bari benshi kurusha abafana bari kuri stade

Rwarutabura wagaragazaga agahinda mu maso mbere y’umukino, nta rangi yari yaje yisize

Uyu niwe mufana wenyine waje yize irangi

Uyu mwana ati " Uziko ubushize Rayon Sports yari yatsize 9-0 ?"

Manzi Thierry niwe wari uyoboye ba myugariro ba Rayon Sports

Igitego cya mbere cyinjira mu izamu

Shasir niwe watsinze igitego cya mbere n’icya 2

Moustapha mu kazi

Muhire Kevin agerageza guca ku mukinnyi wa Rugende FC

Shasir watsinze ibitego 2 acenga

Nubwo ikipe ye yatsindaga, Rwarutabura wabonaga yumiwe

Ku rundi ruhande...Bakame na we ni uku yari yifashe

Nshimiyimana Maurice Maso niwe wari umutoza

Lomami Marcel yanyuzagamo akamufasha

Nzayisenga Jean d’Amour bakunda kwita Mayor ku mupira

Manishimwe Djabel niwe wari kapiteni wa Rayon Sports

Mugabo Gabriel mu kirere

Tidiane Kone yasimbuwe nta gitego atsinze

Lomami Frank niwe watsinze igitego cya 3

Shasir agize ibitego 5

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

Indi mikino iteganyijwe:

Kuwa gatatu, taliki ya 26 Mata 2017

Isonga vs Musanze Fc (Amahoro Stadium, 13:00)
APR Fc vs Vision Fc (Amahoro Stadium, 15:30)
AS Kigali vs Heroes Fc (Stade de Kigali, 15:30)
Espoir Fc vs Esperance SK (Rusizi, 15:30)
SC Kiyovu vs Etoile de l’est (Mumena, 15:30)
Amagaju Fc vs Akagera Fc (Nyagisenyi, 15:30)
AS Muhanga vs Vision JN Fc (Stade Muhanga, 15:30)
Gicumbi Fc vs Miroplast Fc (Gicumbi, 15:30)
Police Fc vs United Stars (Kicukiro, 15:30)
Bugesera Fc vs Hope Fc (Bugesera, 15:30)
Marines Fc vs Pepiniere Fc (Rubavu, 13:00)
Etincelles Fc vs Kirehe Fc (Rubavu, 15:30)
Mukura VS vs Intare Fc (Stade Huye, 15:30)
Sunrise Fc vs Rwamagana City Fc (Nyagatare, 15:30)

Kuwa Kane, taliki ya 27 Mata 2017

La Jeunesse vs Aspor Fc (Mumena, 15:00)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo