Peace Cup: APR FC yanganyije n’Amagaju FC y’ abakinnyi 10

Mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri w’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Amagaju FC yanganyirije 1-1 na APR FC ku kibuga cyayo i Nyagisenyi.

Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa mbere tariki 26 Kamena 2017. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Amagaju FC yari yakiriye umukino niyo yafunguye amazamu. Ku munota wa 66 Amagaju FC nibwo yabonye igitego cyatsinzwe na Amani Mugisho, abakinnyi ba APR FC bavuga ko yari yaraririye ariko umusifuzi aracyemeza. Igitego cy’Amagaju cyakurikiwe n’ugushyiramirana hagati y’abakinnyi b’amakipe yombi. Muri uko gushyamirana niho Yumba Kaite ukinira Amagaju FC yahawe ikarita itukura itemerwa n’ubuyobozi bw’Amagaju yahise yandikira FERWAFA asaba kurenganurwa.

Mu ibaruwa iyi kipe yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, ubuyobozi bw’Amagaju buhamya ko mu gushyamirana, Yumba Kaite yakubiswe n’abakinnyi ba APR FC ariko umusifuzi akabyirengagiza, akaba ariwe ahana bityo ko iyo karita yakurwaho hagendewe ku mashusho yafashwe ubwo umukino wabaga.

Ku munota 71 nibwo APR FC yishyuye igitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku mupira yaherejwe na Issa Bigirimana.

Umukino wo kwishyura hagati ya APR FC n’Amagaju uteganyijwe kubera i Kigali ku wa kane tariki 29 Kamena 2017, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amagaju FC

11 APR FC yabanje mu kibuga

Ubwo APR FC yari imaze kwinjizwa igitego nibwo ubushyamirane bwatangiye

Ikarita itukura yavuye ku bushyamirane Nshuti Innocent yagiranye na Yumba Kaite

Yumba Kaite asohoka mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo