Mbere yo kwerekeza mu karere ka Nyagatare gukina umukino wa Shampiyona na Sunrise FC kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports, yabanje gusangira ifunguro rya mu gitondo na Perezida wayo, Munyakazi Sadate, abashimira uko bamaze iminsi bitwara, abatuma amanota atatu, na we ababwira ko batazamugaya.
Mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019 nibwo Munyakazi Sadate yasangiye n’abakinnyi ba Rayon Sports ndetse na Staff technique yayo. Yababwiye ko yazindutse aza kubifuriza urugendo rwiza rugana i Nyagatare, kubashimira uko bamaze iminsi bitwara ariko anabasaba kuzagarukana i Kigali amanota atatu.
Yagize ati " Mbashimiye uko mumaze iminsi mwitwara mu kibuga ariko intego twihaye ni ukwegukana buri manota atatu. Nari naje ngo dusangire, mbashimire uko muri kwitwara, ariko nabatume amanota 3 kuri iriya Stade bise ’Gologota’. Ibindi muzabimbaze nanjye kandi ntimuzangaya."
Yunzemo ati " Hari amatsinda y’abantu bari burare baje i Nyagatare, abandi tuzaza ejo. Ibyo byose ni ukubereka ko mushyigikiwe cyane."
Javier Martinez utoza Rayon Sports na we yafashe ijambo ashimira Perezida kubaba hafi igihe cyose ndetse amwizeza ko we n’abasore be bagomba gutahana amanota atatu nubwo ngo bazi neza ko Sunrise FC atari ikipe yoroshye.
Muhirwa Frederic bita Maitre Freddy wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports ari na we nyiri Mattina Motel aho iyi kipe yafatiye ifunguro rya mu gitondo, yabwiye abakinnyi ko bakwiriye kwibuka ko kubona amanota mbere ari byiza kuko ngo mu mpera za Shampiyona bigorana cyane kuyabona iyo wayatakaje hakiri kare. Yavuze ko umwaka ushize batakaje amanota mu mikino ibanza , bikabagora kuyakuramo nubwo byarangiye begukanye igikombe.
Nyuma yo kuganira n’umuyobozi wayo, Rayon Sports yahagurutse saa tatu n’igice z’igitondo berekeza i Nyagatare aho bari bukorere imyitozo ya nimugoroba.
Kimenyi Yves ntiyajyanye n’abandi kubera impamvu z’uburwayi.
Umukino wa Rayon Sports na Sunrise FC uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda kuri Stade y’iyi kipe. Kwinjira ni 1000 FRW, 3000 FRW na 5000 FRW muri VIP.
Urutonde rw’abakinnyi 18 Rayon Sports yahagurukanye
Abanyezamu: Mazimpaka Andres na Ganza Nsengiyumva Emmanuel
Ba myugariro: Rutanga Eric (©), Irambona Eric, Runanira Amza, Iragire Saidi, Rugwiro Herve na Iradukunda Eric Radu
Abakina hagati: Commodore Olokwei, Oumar Sidibe, Nizeyimana Mirafa, Mike, Ciza Hussein Mugabo na Iranzi Jean Claude
Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Sekamana Maxime, Sarpong Michael na Bizimana Yannick
Munyakazi Sadate yasangiye n’ikipe
Muhirwa Frederic na we yaje gutera akanyabugabo abakinnyi ba Rayon Sports
Kibada, umushoferi wa Rayon Sports
Umutoza yavuze ko biteguye guhatana na Sunrise FC
Rutanga yavuze ko we na bagenzi be nabo bazi ko amanota 3 y’i Nyagatare akenewe cyane
Sadate yabatumye amanota 3 na we bakazamubaza ibindi
Freddy ati mushake amanota hakiri kare
Iradukunda Eric bita Radu utari wakinnye umukino wa Bugesera FC , yajyanye n’abandi
PHOTO: RENZAHO Christophe
Habimana
Thx muyobozi wa Gikundiro.iyo motivation iba ikenewe.natwe abafana tubari inyuma?
######
Tugomba gutsinda abarayon nitwikoraho
Divine
Ikipe yacu tukwifurije itsindi
Kandi basore bacu tubari inyuma muri byose.
Pepe
Uyu niwe muyobozi ujyanye nigihe kbc,naho flash fm yihaye kumurwanya ntakizamutwara abafana tumuri inyuma.
Trey
Tubifurije kuzitwara neza basore muzadushimishe.
Claude Y.
Urugendo rwiza kubasore bacu natwe ejo turabasangayo!
blue
President tukurinyuma urasobanutse ndetse na komite yawe kabisa.Ikipe ejo tuzaza kuyishyigikira kandi Imana izatugabiza Sunrise dutahe turirimba murera
Bimenyimana Anthony Bonfils
Tubari inyuma basore bacu natwe ejo turahabaye kd insinzi turi nayo