Masoudi Djuma yahagaritswe muri Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze guhagarika Masoudi Djuma, umutoza mukuru w’iyi kipe icyumweru kimwe, igihe kingana n’iminsi bazakinamo imikino ibiri azira umusaruro muke harimo no kuba atarafashije iyi kipe gusezerera Rivers United muri CAF Total Confederations Cup ndetse no kudakorana neza n’abayobozi bakuru ndetse n’abamwungirije.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 24 Mata 2017 nibwo Masoudi Djuma yahsyikirijwe ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye mu gihe kingana n’icyumweru. Gakwaya Olivier, umunyamabanga wa Rayon Sports akaba n’umuvugizi wayo, yatangaje ko bamaze guhagarika umutoza bitewe n’imyitwarire itari myiza yagaragazaga.

Ati “ Nibyo twamuhagaritse. Impamvu ni umusaruro muke, kutumva inama no kutitabira inama zitegurwa n’ubuyobozi nta mpamvu. Ku musaruro muke byagaragaye ko mu marushanwa twakinaga yagiye aba nyamwigendaho ntiyumve inama agirwa n’abo bafatanya ndetse n’ibyemezo afata bikaba ku giti cye.”

Yunzemo ati “Twamuhagaritse icyumweru kugira ngo agende asubize ubwenge ku gihe kuko nubwo ari umutoza mukuru ntibivuze ko atagomba kujya inama n’abo bakorana.”

Gakwaya yavuze ko hari inama zategurwaga hagatumirwa abayobozi mu ikipe kugira ngo bige uko imibereho y’ikipe imeze, ariko Masoudi ntazigaragaremo kandi nta mpamvu yatanze, bikagaragara ko ari ugusuzugura ubuyobozi bwe.

Gakwaya Olivier yongeyeho ko icyumweru kimwe nikirangira , Masoudi Djuma ngo azagaruka ku kazi ke gasanzwe.

Mu mikino Masoudi azasiba, harimo uwo kwishyura mu gikombe cy’amahoro Rayon Sports ihuramo kuri uyu wa kabiri na Rugende FC ndetse n’umukino wa Musanze FC uzakinwe ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2017.

Umusaruro wa Masoudi Djuma mu mikino ya Shampiyona y’uyu mwaka

Ku wa Gatandatu tariki 22 Mata 2017 nibwo ikipe ya Rayon Sports yasezerewe mu marushanwa y’imikino ya CAF Total Confederation Cup nyuma yo kunanirwa gutsinda Rivers United mu mukino wo kwishyura waberaga kuri stade Amahoro i Remera ukarangira banganya 0-0. Mu mikino yombi byabaye igiteranyo cy’ibitego 2 bya Rivers ku busa bwa Rayon Sports.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo