FIFA Ranking:U Rwanda rwongeye gusubira inyuma

Nyuma y’uko mu kwezi gushize u Rwanda rwari rwasubiye inyuma imyanya 24 ku rutonde ngarukakwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, rukaba urwa117 , kuri ubu rwamaze gusubira inyuma undi mwanya umwe, ubu ni urwa 118.

Muri Werurwe u Rwanda rwari rwazamutse imyanya 7. Nyuma y’uko rutaherukaga gukina umukino wa gicuti mpuzamahanga, rugasubira inyuma ho imyanya 24 ku rutonde rwashyizwe hanze tariki 6 Mata 2017, nubu rwongeye gusubira inyuma ku rutonde ngarukakwezi rwashyizwe hanze kuri uyu wa kane tariki 04 Gicurasi 2017.

Ku rutonde rw’isi, Brezil niyo ikiyoboye urutonde ndetse mu makipe 10 ya mbere ntacyahindutse.

Misiri niyo iza ikomeje kuza imbere ku mugabane wa Afurika, ikaba iya 19 ku rutonde rw’isi. Mu Karere ka Afurika y’Ibirasirazuba, Uganda niyo iza imbere (ku mwanya wa 72 ku isi ), Kenya ni iya 78, u Rwanda ni urwa 118, Tanzaniya ni iya 135, u U Burundi buri ku mwanya wa 141.

Igihugu cya Malawi nicyo cyasubiye inyuma cyane ku rwego rw’is( imyanya 14), ubu Malawi iri ku mwanya wa 114 ivuye ku mwanya wa 100. Igihugu cya Madagascar nicyo cyazamutse cyane (imyanya 9). Ubu Madagascar iri ku mwanya wa 111 ivuye ku mwanya wa 120.

Ibihugu 10 bya mbere ku isi

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo