Ahantu mugiye gukinira bazi ko u Rwanda ari igihugu gikomeye, ntimuzadusebye- Min. Uwacu

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yakiriye abakinnyi b’Ikipe y’igihugu Amavubi yitegura kwerekeza muri Centre Afrique mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, abibutsa ko igihugu bagiye gukinamo u Rwanda baruzi nk’igihugu gikomeye bityo ko bakwiriye kubisigasira.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena 2017 nibwo Minisitiri Uwacu Julienne yakiriye anaganira n’abakinnyi n’abatoza . Yahaye ikaze abaje mu ikipe y’igihugu bwa mbere kandi abibutsa ko kubona umusaruro uruta uwo Amavubi asanzwe abona bishoboka.

Ati “ Abaje mu ike y’Igihugu bwa mbere mugomba guharanira kugumamo. Kugera ku musaruro uruta uwo dusanzwe tubona birashoboka ariko biraharanirwa. Kuba umutoza yarabatoranyije ni uko yababonyemo ubushobozi, Ntimuzamutenguhe.”

Yunzemo ati “Ahantu mugiye gukinira bazi ko u Rwanda ari igihugu gikomeye, kubera ingabo zacu na Police bitwara neza mu gucunga umutekano, ntimuzadusebye ngo bazasigare bibaza bati ‘aba se na bo ni Abanyarwanda. Muzaharanire ko iryo zina rihoraho. Buri wese mu bo muzakina arifuza gutsinda, birasaba rero imbaraga za buri wese.”

Haruna Niyonzima , kapiteni w’Amavubi yavuze mu izina rya bagenzi be, ahamya ko bose nk’ikipe biteguye kandi ko bazakoresha ubushobozi bwose.

Amavubi agomba gukaguruka i Kigali ku wa Gatanu tariki 9 Kamena yerekeza muri Centre Afrique, aho agomba gutangirira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun.

U Rwanda ruri mu itsinda H aho ruri kumwe n’igihugu cya Cote D’Ivoire, Guinea na Centre Afrique.

Amakipe azaba aya mbere muri buri tsinda, aziyongera kuyandi 3 yitwaye neza mu matsinda, yose ahurire muri Cameroon izakira iki gikombe.

Haruna yavuze ko nabo biteguye neza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo