Abafana ba Rayon Sports bashyikirije Shasir amafaranga bakusanyije yo kumufata mu mugongo

Nyuma y’aho Nahimana Shasir apfushije se umubyara ariko akanga gutererana ikipe ye akiyemeza gukina na Espoir FC yabasezereye muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro, akajya kwita ku muryango we nyuma y’umukino, abafana bakusanyije amafaranga yo kumufata mu mugongo , bayamushyikiriza nyuma y’umukino.

Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kamena 2017 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko umubyeyi ‘Se’ wa Nahimana Shasir yashizemo umwuka kubera uburwayi.

Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kamena 2017 nibwo Espoir FC yasezereye Rayon Sports iyitsinze 2-1 mu mikino yombi ya kimwe cya kabiri. Umukino ubanza Espoir FC yatsinze 2-0, naho uwo kwishyura Rayon Sports itsinda 1-0.

Ni umukino Nahimana Shasir yakinnye yamaze gupfusha se umubyara ariko yanga gutererana bagenzi be, abanza gukina. Umukino watangiye hibukwa se wa Shasir ku makipe yombi ndetse n’abafana bari muri Stade Regional i Nyamirambo yabereyeho uyu mukino.

Nubwo yari yapfushije se umubyara, Nahimana Shasir yakoze iyo bwabaga ngo ikipe ye ikomeze ku mukino wanyuma ariko biranga , umukino urangira ari 1 cya Rayon Sports , bituma Espoir FC ariyo ikomeza ku mukino wanyuma.

Mu mukino hagati, abafana ba Rayon Sports bakusanyije amafaranga yo gufata Nahimana Shasir mu mugongo, bayamushyikiriza umukino urangiye. Muri rusange bamushyikirije ibihumbi Magana abiri na mirongo irindwi n’icyenda n’amafaranga Magana atandatu (279.600 FRW). Nyuma yo kuyahabwa , Shasir yabuze icyo arenzaho, arengwa n’amarangamutima araturika arira nyuma yo kwerekwa urukundo n’abafana ba Rayon Sports.

Uretse abafana, ubuyobozi bwa Rayon Sports nabwo bwakusanyije andi mafaranga bituma yose hamwe ayo Nahimana Shasir yahawe agera kuri 600.000 FRW.

Mbere y’umukino, abakinnyi n’abafana bibutse se wa Nahimana Shasir

Shasir ntako atagize ariko biranga

Amafaranga aba Rayons bakusanyije mu mukino bahuyemo na Espoir FC

Umupira si intambara.....Rujugiro ufana APR FC na we yifatanyije na Shasir

Rwarutabura na we ntiyasigaye

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports hamwe na Nahimana Shasir mbere y’uko bamushyikiriza ayo bakusanyije ngo bamufate mu mugongo

Claude Muhawenimana ati’ Aya niyo nk’abafana twabashije gukusanya mu mukino umwe, wihangane kandi, tukuri inyuma nk’umukinnyi wacu dukunda’

Inkuru bijyanye:

Peace Cup: Rayon Sports yasezerewe na Espoir FC –AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo