Wikileaks yamennye amabanga y’uburyo CIA ishobora kumviriza abantu binyuze no muri Televiziyo

Urubuga menamabanga, Wikileaks rwashyize hanze amabanga y’ uburyo bw’akataraboneka urwego rushinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , CIA (Central Intelligence Agency) ikoresha yinjira mu bikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, mudasobwa kugeza no kuri televiziyo zikoresha internet.

Izi nyandiko z’ amabanga Wikileaks yise’ Vault 7’ yazishyize hanze ku munsi w’ejo tariki 07 Werurwe 2017. Ubu buryo bufatwa nk’intwaro mu bijyanye n’ikoranabuhanga ngo bubasha kwinjira muri mudasobwa ikoresha Windows, Android, iOS, OSX na Linux, hiyongereyeho imiyoboro ya internet.

Na televiziyo CIA ibasha kuzinjiramo ikumviriza ibiganiro

Zimwe muri Software’ CIA ikoresha cyane cyane izibasha kwinjira muri televiziyo zikoresha internet 9 internet-connected televisions ) zo mu bwoko bwa Samsung, zakozwe ku bufatanye n’ikigo cy’ubutasi bw’igisirikare cy’Ubwongereza, MI5 (Military Intelligence, Section 5).

Ubu buryo bwiswe ‘Weeping Angel’ (Malayika uri kurira), CIA irabukoresha ikaba yabasha kumva ibiganiro by’abantu bari kuganira bari hafi ya za ‘Smart TV’ zo mu bwoko bwa Samsung F8000. Televiziyo zinjijwemo ubu buryo, ngo zihita zohereza amajwi y’ibi biganiro ku cyicaro cya CIA binyuze kuri internet. Kuba CIA yabasha kwinjira muri televiziyo z’abantu si ibintu bitangaje kuko hari n’abandi bashakashatsi bari bigeze kubigaragaza ko ibintu nk’ibi bishoboka gusa icyo abatasi ba CIA bakoze ni ukongeramo irindi koranabuhanga rirenzeho.

CIA yabonye uburyo bwo kumviriza ibiganiro bivugirwa hafi ya Smart TVs

Yaba umuvugizi wa CIA ndetse n’ushinzwe ubutasi imbere mu gihugu cy’Ubwongereza, ntibashatse kugira icyo batangaza kuri aya makuru nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Wikileaks yatangaje ko uwayihaye amakuru yari agamije ko ubu butasi CIA ikora bugibwaho impaka, harebwa niba ibyo ikora bitarengera ububasha isanganywe.

Ibitero bigabwa kuri telefone zo mu bwoko bwose kugeza no kuzikorwa na Apple

Urubuga rwa Wikileaks kandi rutangaza ko umwaka ushize, CIA yakoze izindi ‘codes’ zibasha kwinjira muri telefone zo mu bwoko bwa Samsung, HTC, Sony n’izindi zinyuranye kuburyo ibasha gusoma ubutumwa bw’imbuga nkoranyambaga nka Whatsapp, Weibo, Telegram,… Nubwo bumwe muri ubu buryo bwakozwe na CIA ariko binavugwa ko hari ubundi buryo CIA yahawe n’ ikigo cy’ubutasi cy’Ubwongereza GCHQ (Governement Communication Headquaters ), ikigo cya NSA( National Security Agency) n’ibindi bigo byigenga.

Inyandiko Wikileaks yashyize hanze zikomeza zisobanura ko CIA yanashyizeho umutwe wihariye wo gushaka uko iPhones na iPads zinjirwamo, harebwa aho umuntu uri gukoresha ibi bikoresho aherereye, gucana camera na microphone bya iPhones cyangwa iPads ndetse no gusoma ibiganiro bya nyiri igikoresho. Impamvu hashyizweho umutwe wihariye wo kwinjira mu bikoresho bya Apple ni uko uru ruganda rwakunze gukoresha uburyo bwose bwatuma umutekano wa ’ operating system’ y’ibi bikoresho uba urinzwe ku buryo busesuye.

Binavugwa ko uyu mutwe wihariye wanabonye izindi ‘codes’ zo kwinjira mu bikoresho bya Apple bikoresha iOS yahawe na GCHQ , NSA na FBI.
Ikigo cya GCHQ cyatangaje ko kitagira icyo gitangaza ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutasi.

Ni amahame amaze igihe kirekire ko tutajya tuvuga ku bintu birebana n’ubutasi , ikirenze kuri ibyo , ibikorwa byose bya GCHQ bikorwa mu buryo bukurikije amategeko, bisobanuye ko ibikorwa dukora byemewe , bikenewe kandi binyuze mu nzira nziza.” Aya ni amagambo iki kigo cyatangarije BBC.

Mu bindi bivugwa CIA yamaze kugeraho mu kugaba ibitero by’ikoranabuhanga ni uko ngo yakoze uburyo bwo kugaba ibitero kuri anti-virus zikunze gukoreshwa cyane ku isi hose.

Wikileaks ikomeza itangaza ko iri koranabuhanga rya CIA ryo kuba bakwinjira mu bikoresho by’abandi rwihishwa ngo ryanakomeje guhererekanywa n’aba ‘hackers’ bakoreye Leta ya Amerika n’abandi bantu ku giti cyabo bagiye bagira ibyo bakorana na Amerika mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Inyandiko z’aya mabanga Wikileaks yashyize hanze ni izo mu mwaka wa 2013 kugeza muri 2016. Nubwo nta muyobozi wa Amerika uremeza cyangwa ngo ahakane ukuri kuri muri izi nyandiko, umwe mu bakozi ba Leta ya Amerika yatangarije New York Times ko izi nyandiko ari ukuri ndetse undi muntu wahoze mu butasi we yavuze ko akurikije Porogaramu zagaragajwe CIA ikoresha, aya makuru ngo arizewe.

Inkuru bijyanye:

Ubufatanye bw’ibihugu 5 mu butasi bukomeye bwabayeho mu mateka y’isi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • eudes

    ibi byo nagatangaza kbsa technology ndumva ikataje

    - 9/03/2017 - 12:07
Tanga Igitekerezo