Uburyo ibigo by’ubutasi byinjira muri ‘Smartphones’ z’abantu ntibabimenye

Kuri ubu inkuru iri kuvugwa cyane ku isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ni iy’inyandiko WikiLeaks iheruka gushyira hanze zigaragaza uburyo CIA na MI5 zifite ikoranabuhanga ryo kuneka abantu kugeza ubwo banifashisha televiziyo zo mu bwoko bwa smart Tvs, telefone , imodoka n’ibindi.

Zimwe muri ‘Software’ urwego rushinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , CIA (Central Intelligence Agency) ikoresha cyane cyane izibasha kwinjira muri televiziyo zikoresha internet ( internet-connected televisions ) zo mu bwoko bwa Samsung, zakozwe ku bufatanye n’ikigo cy’ubutasi bw’igisirikare cy’Ubwongereza, MI5 (Military Intelligence, Section 5).

Nyuma y’izi nyandiko zagiye hanze, James Comey ukuriye FBI yatangaje ko Abanyamerika badakwiriye gukomeza kwizera ko bafite ubuzima bwite busesuye (absolute privacy). Ibi Comey yabivuze ubwo yagarukaga ku mabanga yamenywe na Edward Snowden kuva muri 2013, ubwo yavugaga ko hari uburyo bukoreshwa n’ibigo by’ubutasi mu kuneka abaturage ku isi yose rwihishwa.

Mu myaka 2 ishize Snowden yari yavuze ko Ubwongereza bufite ubuhanga bwo kumviriza telefoni zose zigezweho

Edward Snowden yahoze ari umukozi mu biro by’ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kigo cya National Security Agency (NSA). Kuva ku itariki 06 Kamena 2013 nibwo uyu mugabo w’umuhanga mu ikoranabuhanga rya mudasobwa (informaticien) yatangiye kumena amabanga ahanitse ya Amerika (Top secrets).

Amabanga Snowden yamenye abinyujije mu itangazamakuru ni agendanye cyane cyane n’ubutasi Amerika n’Ubwongereza bikora byumviriza Telefoni z’abantu ku isi yose. Ibi byose yabikoze ngo agamije kwereka abatuye isi ibikorwa mu izina ryabo bibafiteho ingaruka havugwa ko hagamijwe kubacungira umutekano nyamara bo batanazi ko bikorwa. Amerika yatangiye guhiga bukware Snowden igira ngo imuryoze ibyo yakoze nyuma aza guhabwa ubuhungiro mu Burusiya muri 2013.

Nubwo Amerika ikimuhigisha uruhindu, Snowden amabanga aracyayamena. Ku itariki 05 Ukwakira 2015 nibwo Edward Snowden yatangaje ibijya gusa n’ibyo inyandiko Weakleaks yashyize hanze zivuga ku butasi bukorwa rwihishwa n’ibigo bikomeye. Ibi BBC yabitangaje mu nkuru igira iti ’Edward Snowden interview: ’Smartphones can be taken over’ yo ku itariki yavuzwe haruguru.

Icyo gihe Snowden yatangarije BBC binyuze mu kiganiro cyayo Panorama ko kugeza ubu ikigo cy’ubutasi cy’Ubwongereza GCHQ (Governement Communication Headquaters ) gifite ubushobozi bwo kwinjira muri telefoni ngendanwa zigezweho(Smartphones) z’abantu kandi ntibamenye ko byabayeho hoherejwemo ubutumwa umuntu atabasha gusoma(encrypted text message). Ubu butumwa ngo bugera muri telefoni y’umuntu atabizi ndetse ntanubwo abibona.

Porogaramu ya Smurf suite niyo ikoreshwa mu kwinjira muri Smartphone iyo ariyo yose. Snowden yatangaje ko GCHQ ifatanyije na NSA yahoze akorera byashoye amafaranga menshi mu rwego rwo kumviriza no kuneka telefoni ngendanwa.Yagize ati “ Bakeneye telefoni yawe kurusha wowe” Ubu buryo nibwo nyuma bwaje guhabwa izina rya Smurf suite.

Icyicaro cya GCHQ

Dreamy Smurf bwo ni uburyo iki kigo gishobora gukoresha kikazimya telefoni cyangwa kikaba cyayicana nyirayo atamenye ko byabayeho. Ubundi buryo bukoreshwa nkuko Snowden yabitangarije BBC ni Nosey Smurf ifite ubushobozi butuma bumviriza ibivugirwa hafi yawe. Urugero telefoni yawe iramutse iri mu mufuka, GCHQ ikoresha microfone yayo bakabasha kumva ibivugirwa aho uri.

Tracker Smurf yo ikoreshwa na GCHQ mu gukurikirana aho umuntu bashaka aherereye kandi nta kwibeshya (greater precision). Ntibigarukira aho, iyo uramutse ubonye ko hari ikidasanzwe kuri telefoni yawe cyangwa ukagira icyo ukeka, Paronoid Smurf nibwo buryo GCHQ ikoresha mu kunaniza umuteknisiye (technician) wese wayishyira kutabasha kubona ko hari impinduka yabaye mui telefoni yawe.

Izi n’izindi Snwoden yatangaje ko arizo bakoresha bareba abo uhamagara, ubutumwa wandika, ibintu wasomye ku mbuga za internet (the things you’ve browsed), urutonde rw’abantu ufite muri telefoni yawe, ihuzanzira telefoni yawe ikoresha(wireless networks) n’ibindi. Snowden yongeyeho ati “ Bakora byinshi birenzeho, banagufotora.” Mu buryo busa no gutebya, Snowden yatangaje ko nubwo twigurira amatelefoni yacu ariko abakoresha izi progaramu zo kuneka aribo baba ari ba nyiri telefoni kuko bazikoresha uko babishaka.

Amafaranga menshi ashorwa muri ibi bikorwa byo kumviriza no kuneka telefoni ngendanwa

Abajijwe ihuriro rya GCHQ na NSA yo muri Amerika, Snowden yatangaje ko iki kigo cyo mu Bwongereza gikora nk’igice cya NSA. Ati “ NSA niyo itanga ikoranabuhanga , niyo itanga inshingano kuri GCHQ nicyo bagomba gukora .” Ikigo cya NSA ngo gifite indi porogaramu (program) isa na Smurf Suite yatwaye akayabo ka miliyari y’Amadorali ($1 Billion) ni ukuvuga angana na miliyari Magana inani na mirongo itatu z’amanyarwanda(830.000.000.000 RFW) mu rwego rwo gukurikirana umubare munini ukomeje kwiyongera w’ibyihebe bikoresha telefoni zigezweho (Smartphones).

Snowden, icyo gihe yatangaje ko ibi byose bikorwa mu rwego rwo gukurikirana ibyihebe ndetse n’ibyaha bikomeye cyane ariko kugira ngo bigerweho hakaba hagomba gukusanywa amakuru menshi (collect mass data). Ati “ Batangaza ko batagusomera ubutumwa bwawe(email) ariko niyo babikoze ntabwo ubimenya.

INKURU BIJYANYE:

Wikileaks yamennye amabanga y’uburyo CIA ishobora kumviriza abantu binyuze no muri Televiziyo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo