Ni ibiki biba bikozwe mu munota umwe kuri Internet muri 2017 ?

Mu bibazo by’amatsiko abantu bakunda gukoresha internet bakunda kwibaza harimo n’ibiba bikozwe mu gihe runaka kuri internet.

Mu mibare yashyizwe hanze n’urubuga Statista y’ibikorerwa kuri Internet mu munota umwe muri uyu mwaka wa 2017 , igaragaza ko nubwo imbuga nkoranyambaga zazamutse cyane kuva muri 2015 kugeza muri uyu mwaka wa 2017, ariko n’ubutumwa bwa Email nabwo bigaragara ko bugifite agaciro nubwo bwagabanutse .

Mu myaka 2 ishize, umubare wa Emails woherezwaga buri munota wavuye kuri miliyoni 204 ubu ugeze kuri miliyoni 156. Ni ukuvuga ko uyu mubare wagabanutse ku kigero cya 24%. Ibi byaturutse ahanini ku kuba imbuga nkoranyambaga zigenda zongera ibintu byinshi byorohereza abantu guhanahana amakuru.

Statista yemeza ko imbuga nkoranyambaga zabanjirije izindi, zigenda zicika intege mu bijyanye n’umuvuduko zikoresherezwaho. Snapchat nirwo rubuga ruri kuzamuka cyane uhereye mu mwaka ushize.

Imibare yashyizwe hanze igaragaza ko ikoreshwa rya internet riri kuzamuka cyane kandi ntakintu cyenda kuyikoma mu nkokora.

Iyi niyo shusho ya bimwe mu biba bikorewe kuri internet mu gihe cy’umunota umwe:

 Mu munota umwe biba bihagije ngo miliyoni 156 za Emails zibe zoherejwe.

 Miliyoni 3.5 nibyo bintu biba bishakiwe kuri Google mu gihe cy’amasegonda 60 ahwanye n’umunota umwe .

 Mu munota umwe, abantu 900.000 baba banjiye muri konti zabo za Facebook.

 Kuri Spotifiy , amasaha 40.000 niyo aba amaze kumvwa.

 Tweets 452.000 nizo ziba zimaze gucishwa ku rubuga rwa Twitter mu gihe cy’umunota umwe gusa.

 Amashusho miliyoni 4.1 niyo aba amaze kurebwa ku rubuga rwa Youtube

 Mu munota umwe amafoto 46.200 niyo aba amaze gushyirwa ku rubuga rwa Instagram

 Miliyoni 1,8 nizo snapchats nshya ziba zishyizwe kuri uru rubuga nkoranyambaga.

 Konti nshya 120 za LinkedIn ziba zimaze gufungurwa mu gihe cy’umunota umwe.

 Amasaha 70.017 niyo aba amaze kurebwa kuri Netflix

 Mu munota umwe, abantu bahaha bakoresheje internet baba bamaze gukoresha 751.522 y’amadorali ya Amerika (633.533.046 FRW).

 Applications 342.000 nizo ziba zimaze kuba downloaded.

 Miliyoni 16 nibwo butumwa buba bwoherejwe kuri Whatsapp

Iyi niyo shusho igaragaza ibiba bikorewe kuri Internet mu munota umwe muri uyu mwaka wa 2017

Ishusho igaragaza ibyabaga bikorewe kuri internet mu mwaka wa 2016

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo