Igitero gikomeye cy’ikoranabuhanga kiri kwibasira amabanki n’ibigo bikomeye

Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kamena 2017 nibwo igitero cy’ikoranabuhanga cyibasiye banki , sosiyeti z’ubucuruzi n’imbuga z’ubucuruzi zo mu gihugu cya Ukraine nkuko bitangazwa na Banki nkuru y’icyo gihugu.

Banki nkuru ya Ukraine yatangaje ko byagoye amabanki amwe n’amwe kubasha kwakira abakiriya bayo nyuma yo kugabwaho iki gitero cya virusi yitwa Patya.A. Banki ya Oschadbank ni imwe muzatangaje ko zagize ikibazo cyo guha serivisi abakiriya bayo kubera iki gitero.

Christian Borys ukorera Washington Post muri Ukraine yatangaje ko atari amabanki gusa yibasiwe kuko ibigo by’ingufu, Iposita , ibinyamakuru, ibibuga by’indege, ibigo by’itumanaho ndetse na Ministeri zimwe na zimwe zo muri Ukraine ngo zagabweho iki gitero.

Si muri Ukraine gusa iki gitero cyagizeho ingaruka kuko n’umuherwe w’umurusiya Rosneft ucuruza Peteroli na we yatangaje ko yagabweho igitero gikomeye cy’ikoranabuhanga. Iki gitero cyibasiye serveurs/ Servers z’ikigo cya Rosneft nkuko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Ikigo gikomeye gikora ubwikorezi bwo mu mazi cyo muri Danemark, Maersk , akaba ari nayo nkompanyi ikomeye muri icyo gihugu, nacyo kibinyujije kuri Twitter , cyatangaje ko cyagabweho igitero bigatuma ikoranabuhanga ryabo rimwe na rimwe rihagarara. Gusa iki kigo cyongeyeho ko kiri gukora uko gishoboye ngo gikomeze kubungabunga umutekano w’abakiriya bacyo ndetse n’abakozi bagikorera.

Icyambu cya Rotterdam cyo mu Buholandi nacyo kiri mu bigo bikomeye byamaze kugaragaza ko cyagabweho iki gitero cy’ikoranabuhanga.

Kugeza ubu ntiharamenyekana abakigabye ariko ibigo bimwe byo muri Ukraine birashinja bamwe mu bantu ba hafi ya Leta y’Uburusiya cyangwa amatsinda kuba aribo bagabye iki gitero ku mbuga zabo zikomeye. Ikigo cyitwa Novaïa Potchta cyo kugeza ubu ntikirabasha guha serivisi abakiriya bacyo kubera iyi virusi. Kugeza ubu umuntu kugiti cye wagabweho iki gitero, azajya yishyura amadorali ya Amerika 300 (252.000 FRW ) kugira ngo hadasibwa ibintu bye biri muri mudasobwa.

Christian Borys yatangaje ko ibigo byinshi muri Ukraine byibasiwe

Maersk nayo yagabweho igitero

Iki gitero cyije gikurikira icyagabwe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka. Igitero cyo muri Gicurasi cyari icya Virusi yitwa WannaCry yoherejwe na barushimusi muri mudasobwa zirenga 300.000 ziherereye mu bihugu bigera kuri 150.

Virus ya WannaCry cyangwa WannaCrypt yoherezwaga muri mudasobwa y’umuntu, ikangiza imikorere yayo, bigasaba kubanza kwishyura amadolari 300 kugira ngo nyirayo yemererwe kuyifungura no kugira icyo ayikoreraho.

Iyo imashini yabaga yamaze kwinjirwa n’iyi virus, yayikwirakwizaga no mu zindi ziri ku murongo umwe (Une fois la première machine infectée, il se propage à l’ensemble du réseau sur lequel il est connecté, paralysant ainsi tous les ordinateurs dont il chiffre les fichiers).

Erik de Jong ukuriye ikigo cya Fox-IT yatangaje ko iki gitero kizaba gifite ubukana kurusha icya WannaCry

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo