Dubaï yatangiye kwinjiza abapolisi b’ama ‘Robots’ mu gipolisi cyayo

Ikoreshwa ry’ama ‘Robots’ mu mirimo itandukanye riri kugenda rifata intera ikomeye. Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nazo ntizasigaye inyuma mu kujyana n’iri terambere.

Ubusanzwe, umujyi wa Dubaï uzwiho cyane inyubako zihambaye ndetse n’ikoranabuhanga riri ku rwego rwo hejuru riwubarizwamo. Dubaï yongeye gutera indi ntambwe ishimangira ko yateye imbere mu ikoranabuhanga. Ku itariki 21 Gicurasi 2017 nibwo uyu Mujyi werekanye umupolisi w’i ‘Robot’ uzajya ukorera mu gipolisi cya Dubaï.

Umukinnyi w’umupira w’amaguru Ronaldinho na we yari mu muhango wo kumurika iyi Robot. Ni umuhango wanitabiriwe n’ abayobozi batandukanye bari baturutse muri Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ireland, Brazil, Ubudage, Singapole, Canada, Australia, Colombia, n’ibindi bihugu.

Ni itangiriro…muri 2030, 25% by’igipolisi bizaba ari ama ‘Robots’

Robot yerekanywe ni iyitwa REEM yakozwe na kompanyi y’abanya Espagne yitwa PAL Robotics. Ireshya na m 1.65, igapima ibiro bigera mu ijana, ikaba igenda nkuko abantu bagenda.

Robot yamuritswe ngo ni itangiriro kuko Leta Zunze Ubumwe z’ Abarabu ziteganya ko kugeza muri 2030, 25% bazaba ari abapolisi b’ama ‘Robots’.

Ni umushinga wanemejwe na Khalid Nasser Al Razouqi , umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga rigezweho mu gipolisi cya Dubaï. Khalid Nasser yatangarije Gulf News ko muri 2030 bazaba bamaze kubaka Station y’igipolisi kidakorwamo n’abantu.

Mu cyiciro cya mbere abapolisi b’ama Robots ngo bazabanza gushyirwa ahantu hasurwa cyane na ba mukerarugengo, mu masoko manini aba i Dubai (shopping malls), nyuma ngo bakazabashyira ahakirirwa abantu ku cyicaro cya Polisi (receptionists in police stations).

CNN itangaza ko Robot ya REEM ishobora kuvuga indimi 9 ndetse ikaba yabasha kureba ku maso y’umuntu ikamenya icyo atekereza ku kigero cya 80%. Abaturage bazajya babasha kuvugana n’iyi robot, bayibaze ibibazo, bishyure amande ndetse no kuyibaza andi makuru ajyanye n’igipolisi. Camera iyi Robot ikoresha izajya ihita yohereza amakuru ku cyicaro gishinzwe gusesengura amakuru yoherejwe.

Ikintu ama ‘Robots’ y’abapolisi bo muri Dubai batazajya bitwaza , ni imbunda. PAL Robotics yatangaje ko mu mahame yayo, itagamije gukora imishinga ifite aho ihuriye n’igisirikare.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo