Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yageze mu Rwanda -AMAFOTO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 27 Mata 2017 nibwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn aherekejwe n’umugore we , bageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, bakirwa na Perezida Repubulika Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame.

Hailemariam Desalegn yazanye n’umugore we Lady Roman Tesfaye. Biteganyijwe ko bazagirira uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane Hailemariam Desalegn arasura ibice bitandukanye birimo n’ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Rwamagana. Desalegn agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma yaho mu ntangiriro za Gashyantare 2017, Perezida Kagame yari muri iki gihugu aho yari yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika Uunze Ubumwe, AU, ihuza abakuru b’ibihugu ku nshuro ya 28.

U Rwanda na Ethiopia bafitanye imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’ibindi. Ibihugu byombi kandi bisanzwe bikorana bya hafi mu bijyanye no guhanahana amahugurwa n’imyitozo mu bya gisirikare.

Mu mwaka ushize itsinda ry’abasirikare bo muri Ethiopia ryagiriye uruzinduko mu Rwanda, rwari rugamije kwiga uburyo barushaho kwagura umubano n’ingabo z’igihugu basangira ku bunararibonye bw’impande zombi.

U Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, byahise bifungurira amarembo amakompanyi y’indege y’ibi bihugu arimo RwandAir na Ethiopian Airlines gukorera mu kirere cyabyo nta nkomyi.

U Rwanda ruteganya kandi gukura muri Ethiopia ingufu z’amashanyarazi zigera kuri Megawati 400 mu rwego rwo kwihaza.

Hailemariam Desalegn asuhuza Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo

Perezida Kagame asuhuza abaje baherekeje Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Bagiranye ibiganiro

PHOTO: Village Urugwiro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo