Izindi ntare 2 z’ingabo zazanywe mu Rwanda

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Gicurasi 2017 nibwo mu Rwanda hazanywe izindi ntare 2 z’ingabo, zisanga 17 zihasanzwe.

Izi ntare zagejejwe ku kibuga cy’indege cy’ i Kanombe zizananywe n’izindi Nkura z’Umukara 8 zisanga 10 ziheruka kuzanwa. Yaba izi ntare ndetse n’Inkura zazanywe zaturutse muri Afurika y’Epfo.

Intare zazanywe zifite imyaka 3 y’ubukure kandi ngo ziravukana. Pariki y’Akagera itangaza ko izi ntare ari impano yahawe iyi Pariki. Zije zivuye mu gace ka Dinokeng Game Reserve muri Afurika y’Epfo. Pariki y’Akagera itangaza ko kuzanywa kw’izi ntare z’ingabo bizongera kororoka kw’izi nyamaswa.

Muri Nyakanga 2015 nibwo intare zari zagaruwe mu Rwanda ndetse kugeza ubu zari zimaze kuba 17. Kuzanwa kw’intare mu Rwanda biri mu byongereye abasura Pariki y’Akagera. Mu mwaka wa 2015, RDB yatangaje ko iyi pariki yari yinjije miliyoni 1,2 z’amadorali ya Amerika. 50% muri by’abasuye Pariki y’Akagera muri uwo mwaka, bari Abanyarwanda.

Kuva muri 2010 nibwo RDB yagirannye amasezerano na African Parks yo kugenzura Pariki y’Akagera mu gihe kingana n’imyaka 20. Ni amasezerano ashobora kuvugururwa akaba yakongerwaho indi myaka 20.

Uretse u Rwanda, African Parks icunga Pariki 10 mu bihugu bitandukanye nka Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Malawi, na Zambia .

Ubwo zagezwaga ku kibuga cy’indege i Kanombe

Zahise zijyanwa muri Pariki y’Akagera

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo