Imyambaro ya ‘Made in Rwanda’ yarishimiwe mu iserukiramuco ryo mu Budage -AMAFOTO

Guhera ku itariki ya 1 kugeza tariki 5 Kamena 2017, mu gace ka Starnberg mu Budage habereye iserukiramuco ryitwa Afrika Karibik ryanabayemo imurikagurisha ryitabirwa n’ibihugu bitandukanye muri Afurika biyuranye, hagaragazwa imideli n’imyambarire itandukanye yo muri ibyo bihugu.

Ni iserukiramuco ritegurwa na Anna Mpenzi ukomoka muri Kenya ariko akaba asanzwe aba i Munich mu Budage. Muri iri serukiramuco, habayeho umwanya wo kugaragaza imico itandukanye ya buri gihugu ndetse n’imyambarire yaho. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Murorunkwere Sandrine usanzwe uba mu Budage muri Augsburg , akaba ahanga imideli inyuranye.

Morurunkwere yatangarije Rwandamagazine.com ko kwitabira Afrika Karibik byamubereye igihe cyiza cyo kugaragaza imyambarire myiza y’abanyarwanda ndetse anaboneraho umwanya wo gusobanura neza ibijyanye na gahunda Leta yihaye yo guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, bikambarwa n’abanyarwanda ndetse bikanajyanwa no mu mahanga.

Ati “ Hari ingeri zose, abirabura n’abazungu baturutse mu mijyi inyuranye yo mu Budage. Bose bakunze imyambarire n’imyenda ikorerwa mu Rwanda ndetse n’ijyanye n’umuco wacu. Bakunze uko twambara ndetse benshi bahise bayigura…”

Yunzemo ati “ Wari umwanya mwiza wo gusobanurira abanyamahanga bayitabiriye gahunda Leta yatangije ya ‘Made in Rwanda’. Ni gahunda bishimiye kandi baranabigaragazaga iyo abanyamideli babaga bayambaye, batambukaga…ninjye wabambitse.”

Murorunkwere yakomeje avuga ko azakomeza kwitabira amamurikagurisha atandukanye ndetse n’amaserukiramuco abera mu Budage, amurika ndetse anagaragaza ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda n’ubudasa bw’umuco nyarwanda.

Murorunkwere Sandrine (uri hagati) niwe wamuritse ibikorerwa mu Rwanda

Ibikorerwa mu Rwanda n’ibijyanye n’umuco nyarwanda byaramuritswe

Ni iserukiramuco ryari ryitabiriwe n’ingeri zitandukanye

Habayeho umwanya wo kwerekana imyambarire yo muri buri gihugu

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • emmanuel nsabiyaremye

    ntampamvu yo gukoronezwa nabazungu kubintu byose ibyiwacu nabyo bizagir agaciro nitugira ishyaka ryokubiteza imbere murakoze

    - 7/06/2017 - 21:55
Tanga Igitekerezo