Igiciro cya lisansi cyagabanutse mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyashyize hanze ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli. Kuri ubu litiro ya litiro ya lisansi mu Rwanda yagabanutseho amafaranga 20 .

Ku itariki 03 Werurwe 2017 nibwo igiciro cya lisansi cyari cyavuye ku mafaranga 970 FRW kuri litiro, kijya kuri 1022 naho Mazout ijya kuri 958 FRW. Ni ukuvuga ko icyo gihe igiciro cyazamutseho agera ku mafaranga 52.

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gicurasi 2017, litiro ya lisansi muri Kigali iragura 1002 FRW ivuye kuri 1022 FRW naho mazutu yaguraga 958 FRW iragura 950 FRW.

RURA yatangaje ko iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ku imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu rwego mpuzamahanga.

RURA kandi ivuga ko kandi iri manuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri Peteroli nta ngaruka rifite ku biciro byo gutwara abagenzi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo