Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, tariki ya 26 Mata 2017, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 5 Mata 2017imaze kuyikorera ubugororangingo.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje:

 Inyandiko ya Gahunda y’Ingengo y’Imari y’igihe giciriritse (Budget Framework Paper) 2017/2018 2019/2020;

 Politiki y’Ishoramari;

 Politiki y’Igihugu yo guteza imbere ubuhanga mu ikoranabuhanga;

 Politiki y’Igihugu yerekeye ikoranabuhanga mu kubyaza umusaruro amakuru abitse
ku buryo bw’ikoranabuhanga.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

 Umushinga w’Itegeko rigenga Amasoko ya Leta;

 Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yashyiriweho umukono i Roma, mu Butaliyani, kuwa 15 Gashyantare 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga kigamije guteza imbere Ubuhinzi (IFAD), yerekeranye n’inguzanyo y’inyongera ingana na miliyoni umunani n’ibihumbi Magana ane na cumi z’Amadetesi (8.410.000 DTS) agenewe umushinga wo kuzamura ubukungu bw’icyaro hitabwa ku musaruro woherezwa mu mahanga;

 Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu iyinjizwa ry’u Rwanda mu Muryango ugamije kurwanya iyezandonke muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo;

 Umushinga w’Itegeko rigenga Amasosiyete y’Ubucuruzi.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

 Iteka rya Perezida rigena imishahara n’ibindi bigenerwa Umugenzuzi Mukuru wa Gender n’Umugenzuzi Mukuru wa Gender Wungirije;

 Iteka rya Perezida rishyiraho umushahara n’ibindi bigenerwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA);

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye uburyo bw’iyimurwa ry’abagenzacyaha bo muri Polisi y’u Rwanda.

4. Mu Bindi:

a) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko MINIJUST ifatanyije n’Abafatanyabikorwa bayo irimo gutegura Umunsi wahariwe Polisi uzizihizwa ku itariki ya 16 Kamena 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Imyaka 17 y’Ubufatanye na Polisi mu kwicungira umutekano: Twicungire umutekano w’abantu n’ibintu ku buryo burambye”. Kwizihiza uyu munsi bizabanzirizwa na gahunda izamara ukwezi y’ubukangurambaga izatangira ku itariki ya 15 Gicurasi 2017, ikazasozwa ku itariki ya 15 Kamena 2017.

b) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ku itariki ya mbere Gicurasi 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Duteze imbere Umurimo, Dusigasira ibyagezweho dukesha Imiyoborere Myiza, Isoko y’Iterambere rya buri wese”. Ku rwego rw’Igihugu, kwizihiza uyu munsi bizabera ahantu hihariye mu by’ubukungu mu Rwanda (Kigali Special Economic Zone).

c) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama ya 37 y’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund. Iyi nama izabera i Kigali muri Hoteli Marriot kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 4 Gicurasi 2017.

d) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibijyanye n’inyandiko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME azatangariza Inama ya Transform Africa Summit ikubiyemo ingamba n’imirongo migari yo kwihutisha iterambere ry’imijyi, imibereho myiza, ubukungu n’umutekano
by’abayituye, hakoreshejwe ikoranabuhanga. Iyo nama izabera i Kigali kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 12 Gicurasi 2017.

e) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu mpera z’Ukwezi kwa Gashyantare 2017, mu Gishanga cya Mushishito mu Mirenge ya Uwinkingi na Kibilizi, mu Karere ka NYAMAGABE, hagaragaye icyorezo cya nkongwa idasanzwe yibasira ibihingwa by’ibinyampeke. Kugeza ku itariki ya 24 Mata2017, icyo cyorezo cyari kimaze gukwira mu Turere twose tw’Igihugu MINAGR Iifatanyije na MINALOC, MINADEF, Polisi y’u Rwanda, Intara, Uturere, Abaturage n’Abafatanyabikorwa bose bashyizeho ingamba zo kurwanya icyo cyorezo ku buryo kimaze guhashywa. Inama y’Abaminisitiri irakangurira abantu bose guhagurukira kurwanya icyo cyorezo cya nkongwa idasanzwe.

f) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 21 Gicurasi 2017, u Rwanda ruzakira ku nshuro ya 13, Isiganwa Mpuzamahanga ku maguru ry’Amahoro (Kigali International Peace Marathon) ryatewe inkunga na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO,
Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo