Abagize inama y’ubuyobozi ya Global Fund bashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Itsinda ry’abagize inama y’ubuyobozi ya Global Fund ku rwego rw’isi basuye ikigo Isange One Stop Centre cyita kikanaha ubufasha abakorewe ihohoterwa gikorera ku Kacyiru, basobanurirwa imikorere yacyo n’ubufasha giha uwahuye n’ihohoterwa kuva akihagera kugeza atashye.

Bakiriwe n’umuhuzabikorwa w’icyo kigo, Superintendent of Police(SP) Shafiga Murebwayire ababwira amavu n’amavuko ya Isange, abatambagiza mu byumba bitangirwamo serivisi zitandukanye ndetse anabasobanurira kuri zimwe muri serivisi zitangwa n’ iki kigo ,zirimo guha uwakorewe ihohoterwa ubufasha muby’ ubuvuzi, ubutabera ndetse n’ ubujyanama kandi byose bakabihabwa ku buntu.

Carsten Staur ukomoka mu gihugu cya Denmark, wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko batangajwe n’ukuntu Polisi y’u Rwanda, biciye mu kigo basuye, yashoboye gushyiraho uburyo buboneye bwo kwita ku bakorewe ihohoterwa.

Yagize ati:” Twatangajwe na serivisi zitangwa na Isange n’ukuntu ikigo nk’iki gishinzwe ubuzima ariko kikanayoborwa na Polisi, ibi ni urugero rwiza kuko kurinda abana , abagore n’abahohotewe muri rusange ari ikintu gikomeye , iyi ni intambwe ikomeye Polisi y’u Rwanda yagezeho kandi nkurikije ibyo twabwiwe byatanze umusaruro.

Yavuze ko gusura iki kigo byari bigamije kureba ukuntu Polisi y’u Rwanda yabashije kwigisha abaturage no kubumvisha ko abakorewe ihohoterwa batinyuka kuyigana no kuvuga ibyababayeho.

Yongeyeho ati:” Kugenza ibyaha by’ihohoterwa ndetse no kurinda neza ibimenyetso bikorwa na Polisi, ubusanzwe ni ibintu bigorana bityo turashima akazi gakorwa kugirango ibyo byose bihuzwe n’ubujyanama buhabwa uwahohotewe kandi turasaba ko byakomeza gushyirwamo imbaraga.”

Umuyobozi w’iri tsinda yashoje ashima ubushake bwa politiki buri mu Rwanda mu gushakira ibisubizo ihohoterwa rishingiye kugitsina n’irikorerwa abana ndetse no guha umugore agaciro.

Ikigo cya Isange One Stop Centre cyashinzwe ku bufasha bwa Madame Jeanette Kagame umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Republika mu mwaka w’2009, mu mwaka wa 2012 kikaba cyarahawe igihembo cy’imikorere myiza n’Umuryango w’Abibumbye.

Iki kigo kandi kuva cyashingwa, kimaze kwakira no kwita ku bakorewe ihohoterwa bagera ku 15000. 87 % byabo akaba ari abagore mu gihe 57 % by’uwo mubare wose ari abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko; ubu kikaba gikorera mu bitaro 45 mu turere dutandukanye tw’igihugu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo