Abagenzacyaha 16 bari guhugurwa kubika ibimenyetso mu buryo bwa gihanga

Abagenzacyaha 16 barimo guhugurwa mu bijyanye no gufotora kinyamwuga ahabereye icyaha nka bumwe mu buryo bwo kwegeranya ibimenyetso byacyo bishingirwaho mu kugigenza.

Ayo mahugurwa y’iminsi itatu arimo kubera ku Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

Mu bayitabiriye harimo abapolisi b’u Rwanda icyenda na barindwi ba Polisi ya Uganda.

Mu byo abo bagenzacyaha barimo kwigishwa harimo imifatire y’amafoto y’ibimenyetso by’ahabereye icyaha n’uburyo bwa gihanga bwo kuyabika.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi y’Igihugu cy’u Budage.

Ayatangiza ku mugaragaro, umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Marie Twagirayezu yasabye abarimo guhugurwa gukurikira amasomo neza kugira ngo azasoze bungutse ubumenyi butuma barushaho gukora ibyo bashinzwe kinyamwuga.

Yababwiye ati " Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko muzayungukiramo ubumenyi butuma mufatanya n’abandi kugenza ibyaha kimyamwuga; bityo abakeneye ubutabera babuhabwe nk’uko amategeko abiteganya."

ACP Twagirayezu yashimye guverinoma y’igihugu cy’Ubudage ku nkunga cyatanze kugira ngo ayo mahugurwa abashe gukorwa; ndetse no kuba cyarohereje abarimu b’inzobere kwigisha abo bapolisi.

Yashimye kandi ubuyobozi bw’igihugu cya Uganda kuba bwarohereje abapolisi bacyo barindwi kwitabira ayo mahugurwa.

Umwe mu mpuguke zirimo kwigisha abo bagenzacyaha witwa Rüdiger Stransky ukomoka mu Budage yagize ati " Kumenya ubwoko bw’amafoto akenewe agomba gufatwa ahabereye icyaha, uburyo bwo kuyafata n’uko agomba kubikwa ni ingenzi cyane kuko ari bimwe mu byo Umugenzacyaha ashingiraho mu kugenza icyaha."

Yavuze ko ayo mahugurwa azasoza abayitabiriye bungutse ubumenyi butuma barushaho gukora ibyo bashinzwe kinyamwuga.

Mu kiganiro n’umwe mu barimo guhugurwa uturuka muri Uganda, Assistant Inspector of Police (AIP) Andrew Odongo yagize ati " Nk’umugenzacyaha nsanzwe mfotora ibimenyetso by’ahabereye icyaha, ariko kuba ubuyobozi bwacu bwarahisemo kutwohereza ngo tuze guhugurirwa mu Rwanda ni uko buzirikana ko hari icyo tuzunguka kizatuma tubikora neza biruseho."

Yashimye Polisi y’u Rwanda n’abafatanyije na yo gutegura aya mahugurwa . Yabashimiye by’umwihariko kuba barayatumiyemo Polisi y’igihugu cye, kandi asaba bagenzi be kuyakurikira neza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo