Uburusiya: Idini y’Abahamya ba Yehova yahagaritswe

Kuri uyu wa kane tariki 20 Mata 2017, Urukiko rw’ikirenga mu Burusiya rwahagaritse idini y’abahamya ba Yehova ku kuba bagira igikorwa icyo aricyo cyose bakorera muri icyo gihugu. Ibi byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubusabe bwa Minisiteri y’Ubutabera yashyize iri dini mu cyiciro cy’imitwe y’abahezanguni.

Urukiko rwasabye ko ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova bifungwa n’amashami 395 ari mu bindi bice ndetse n’imitungo y’iri dini irafatirwa. Ibiro ntaramakuru bya Interfax dukesha iyi nkuru bivuga ko Svetlana Borisova wo muri Minisiteri y’ubutabera yemeje ko Abahamya b’abayehova bateje ikibazo ku barusiya.

Ati “ Batege ikibazo ku burenganzira bw’abaturage, umudendezo rusange ndetse n’umutekano.”

Borisova yongeyeho ko kuba Abahamya b’Abayehova banga gutanga no guhabwa amaraso ngo byica amategeko agenga ubuzima mu Burusiya. Abahamya ba Yehova muri kiriya gihugu bafite iminsi 30 yo kuba bajuririye kiriya cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga kandi ngo bikazakorwa n’itsinda ry’abantu batatu.

Yaroslav Sivulskiy, umuvugizi w’idini y’Abahamya ba Yehova mu Burusiya yatangaje ko babajwe cyane n’icyemezo cyabafatiwe ndetse ko kizagira ingaruka ikomeye ku mikorere y’idini yabo. Yakomeje atangaza ko bazajuririra iki cyemezo mu rukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu.

Mu Burusiya, Abahamya ba Yehova batangiye gushyirwaho igitutu kuva umwaka ushize, aho Leta ibashinja ko bakwirakwiza inyandiko zibiba urwango mu baturage. Mu Burusiya habarirwa Abahamya ba Yehova 170.000. Ku isi hose Abahamya ba Yehova babarirwa muri miliyoni 8. Bazwiho kugenda babwiriza inzu ku yindi bashaka abayoboke bashya. Bafite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ntibemera imirimo ijyanye n’igisirikare ndetse n’igikorwa cyo guha amaraso indembe cyangwa kuyahabwa igihe bayakeneye.

Mu Burusiya, idini y’aba Orthodox niyo ifite abayoboke benshi kandi ikaba yishimira ubufasha ihabwa na Vladimir Putin, Perezida w’Uburusiya. Bamwe mu bakuriye idini y’aba Orthodox bafata Abahamya ba Yehova nk’idini y’abahezanguni.

Minisiteri y’ubutabera mu Burusiya ivuga ko inyandiko Abahamya ba Yehova bakwirakwiza ngo zibiba urwango

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Henry

    Andika ubutumwa : Yehova ushoboye byose rengera abavandimwe n’abashiki bacu !

    - 22/04/2017 - 12:16
  • xxc

    bananirwa gufata intagondwa bagafata abanyamahoro yehova uri mu ijuru arabireba

    - 24/04/2017 - 19:49
  • ######

    NANG NDABANGA KUKO NANGA IDINI IRANGWA NUBWIBONE KANDIMANA ITABYEMERA AMATEGEKO YABO NAYO NIHATARI GUSA UGIZE IBYAGO UGASHAKA UMUNTU MUDAHUJE ARI UMUHAMY WAHITA KWIYAHURA

    - 22/12/2018 - 05:25
  • ######

    Yehova niwe biringiye

    - 17/05/2019 - 20:41
Tanga Igitekerezo