Kenya : Banduye cholera ubwo bari mu nama y’ubuzima

Nibura abantu 50 banduye icyorezo cya cholera ubwo bari barimo gukurikirana inama y’ubuzima mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

Abanduye iyi ndwara ni bamwe mu magana y’abantu bari bamaze imisi 4 mu ihuriro ryateguwe na Minisiteri y’Ubuzima muri hoteli i Nairobi kuva ku wa kabiri tariki 20 Kamena 2017.

Abanduye iyi ndwara bahise bajyanwa mu bitaro by’Umujyi wa Nairobi kugirango bitabweho n’abaganga ariko amakuru atangazwa na Minisiteri y’ubuzima muri Kenya avuga ko umubare w’abanduye cholera ushobora kwiyongera.

Mu kwezi gushize nibwo cholera yatangiye kugaragara muri Kenya, kubu ikaba imaze guhitana abantu 5.

Cholera ni icyorezo gitera uwacyanduye gushaka kujya mu bwiherero inshuro nyinshi cyane. Iterwa n’ibiryo cyangwa amazi byanduye birimo agakoko ka Vibrio cholera. Iyo itavuwe hakiri kare, uwanduye korera ashobora gupfa mu gihe cy’amasaha runaka.

Muri Yemen, imibare y’abandura cholera iri kuzamuka cyane kuburyo ubu bageze ku bantu 300,000 nk’ uko bitangazwa na Stephen O’Brien ukuriye ishami ry’ubutabazi mu muryango w’abibumye .

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yashyize hanze ku itariki 24 Gicurasi 2017 ubwo hatangiraga iki cyorezo, iyi Minisiteri yari yatangaje ko abantu 146 aribo bari bamaze kwandura cholera mu gihugu hose. Bamwe muri abo ngo bayanduye bagiye mu bukwe mu gace kamwe k’Umujyi wa Nairobi.

Kugeza ubu Leta ya Kenya yashyizeho amabwiriza yo gutuma iki cyorezo kidakomeza gukwirakwira henshi. Mu myaka ibiri ishize cholera imaze guhitana abantu 65 muri Kenya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo