Igisirikare cya Israël cyarashe ku gihugu cya Syria

Igisirikare cya Israël cyarashe agace ko muri Syria katurukagamo ibisasu byarashwe bikagwa mu kibaya cya Golan kigenzurwa na Israël.

Igisirikare cya Israël cyatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017 cyarashe agace ko muri Syria katurutsemo ibisasu 10 byaguye mu kibaya cya Golan. Ni ibisasu ariko bitigeze bihitana umuturage wa Israël nkuko umwe mu bavugizi b’igisirikare cya Israël yabitangaje.

Sana, ibiro ntaramakuru byo muri Syria byatangaje ko iki gitero Israël yagabye cyo cyahitanye abantu benshi nubwo hatatangajwe umubare wabo, bishinja Israël gufatanya n’inyeshyamba zirwanya Leta ya Syria .

Inyandiko Sana yashyize hanze yagiraga iti " Umwanzi Israël akomeje gufasha inyeshyamba/ibyihebe. Indege z’iki gihugu zarashe ibisasu byinshi byaguye mu Ntara Qouneitra bihitana abantu benshi ndetse byangiza byinshi…. " .Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Syria watangaje ko iki gitero cyahitanye abasirikare 2 b’iki gihugu.

Umuvugizi w’igisirikare cya Israël yasobanuye ko igitero bakiganye mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’agace bagenzura kavogerewe bigereranywa nko kuvogera Leta ya Israël. Uyu muvugizi yaboneyeho kwemeza ko ibitero bagabweho byaturukaga mu ngabo za Syria ari nayo mpamvu bihoreye.

Intara ya Qouneitra yagabweho ibitero n’ingabo za Israël iri hafi y’ikibaya cya Golan. Ibisasu ingabo za Syria zarashe bikagwa muri aka gace byari biturutse ku mirwano yazihanganishaga n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Bachar al-Assad.

Inyeshyamba zirasa ibisasu mu Ntara ya Qouneitra....ibirindiro byazo biri hafi n’agace kagenzurwa na Israël

Israël igenzura agace ka Golan kuva mu mwaka wa 1967. Ni agace kari ku buso bwa kilometerokare 1200. Yagafashe mu buryo butigeze bushyigikirwa n’umuryango mpuzamahanga uwo ariwo wose. Ubuso bugera kuri Km2 510 bwasigaye muri iki kibaya , nibwo bugenzurwa na Syria. Kugeza nubu Israël iracyarebana ay’ingwe na Syria.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • PETRO

    ISIRAYERI INZI KO IFITE INTWARO ZASENYA SYRIYA

    - 12/08/2018 - 22:12
Tanga Igitekerezo