Ibihugu 3 bya Afurika bigiye guhabwa urukingo rwa Malariya

Urukingo rwa mbere rwa Malariya rugiye gutangwa mu bihugu 3 bya Afurika, Ghana, Kenya na Malawi guhera mu mwaka wa 2018.

Uru rukingo rwahawe izina rya RTS,S rutoza umubiri uko warwanya udukoko twa Malariya mu mubiri dukwirakwizwa n’imibu. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO ritangaza ko uru rukingo ruzafasha mu kurokora ubuzima bw’abantu benshi. Haracyibazwa niba ruzashoboka gukoreshwa mu bihugu bikennye byo ku isi.

Ni urukingo rutangwa inshuro 4 mu kwezi, mu gihe cy’amezi 3 akurikiranye nyuma izindi nkingo 4 zikongera guhabwa umuntu mu mezi 18 akurikiraho. Ibi byakunze ubwo byakoreshwaga mu mavuriro afite urwego rwo hejuru kandi akurikirana neza abarwayi bayo , hakaba hibazwa niba bizakunda gukoreshwa mu bihugu bikennye aho ubuvuzi buri ku rwego rwo hasi.

Iyi niyo mpamvu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigiye kubanza kugeragereza uru rukingo mu bihugu bya Ghana, Kenya na Malawi kugira ngo rirebe nibe uru rukingo rwatangira gukoreshwa. Dr Matshidiso Moeti ukuriye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika yavuze ko uru rukingo rwa Malariya rugiye gutangizwa muri Afurika ari inkuru nziza.

Ati “ Amakuru azakurwa mu igerageza azadufasha kumenya uko ikoreshwa ry’uru rukingo mu bicece binini buzaba buhagaze. Urukingo rufatanyijwe n’ubundi buryo bwo kurwanya Malariya , bizafasha kurokora ubuzima bw’ibihumbi by’abantu muri Afurika.”

Igerageza ry’uru rukingo rizagera ku bana 750.000 bafite hagati y’amezi 5 n’amezi 17. Ku bana bari muri iki cyiciro, byagaragaye ko inkingo bahabwa, zifasha kuba zarinda abana 4 mu bana 10 kuba bakwandura Malariya.

Ghana, Kenya na Malawi byahiswemo kuko bisanzwe bifite gahunda ihamye yo kurwanya Malariya harimo gukoresha inzitiramibu kandi bikagira umubare munini w’abantu bugarijwe na Malariya. Buri gihugu kizahitamo aho kizakorera isuzuma ry’uru rukingo ariko byitezwe ko ahari abantu bugarijwe n’iyi ndwara ariho hazibandwaho.

Nubwo hariho ingamba nyinshi zo kurwanya Malariya, haracyari miliyoni 212 z’ubwandu bushya bwa Malariya ku mwaka ndetse n’ abantu 429.000 bicwa na Malariya ku isi ku mwaka nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza. Afurika niyo yibasirwa niyi ndwara , abana bakaba aribo benshi ihitana.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo