Beni: Imirwano ikaze ihanganishije ingabo za RDCongo n’inyeshyamba

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Maï-Maï zihanganye n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC (Forces armées de la RDC) mu mirwano ikomeye yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2017 mu gace ka Beni.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru itangaza ko imirwano ikaze iri kubera mu gace k’Umujyi inyeshyamba zashatse kwigarurira. Kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ingabo za Leta ya Congo ngo zatangiye guhangana n’izi nyeshyamba ariko kuri uyu wa kane , imirwano ikaba yakajije umurego ndetse hakaba hari gukoreshwa imbunda ziremereye.

Lieutenant Jules Tshikudi yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko inyeshyamba zashatse gutera ibigo 2 by’ingabo za Congo.

Ati “ Aba Maï-Maï bateye ibirindiro byacu biherereye i Kalau mu Majyarugu y’Umujyi wa Beni guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo. Nyuma y’imirwano ikaze, abagabye igitero bashatse gutera ikindi kigo cy’ingabo za FARDC giherereye i Rwangoma.”

Abaturage batuye i Beni batangaje ko kugeza ku isaha ya saa tatu n’igice za mugitondo, urusaku rw’imbunda nto n’iziremeye rwari rucyumvikana ahabereye imirwano. Imirwano nanubu ikaba igikomeje aho igisirikare cya Congo kiri kugerageza gusubiza inyuma inyeshyamba nkuko lieutenant Jules Tshikudi yakomeje abitangaza .

Guhangana hagati y’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Congo bimaze kuba nk’akamenyero mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ariko kugeza ubu imirwano izihanganishije na Maï-Maï irakomeye nkuko Jeune Afrique ibitangaza. Kugeza ubu abarenga 10 nibo bamaze kuhasiga ubuzima.

Ingabo za Congo zitangaza ko abafungwa batorotse muri Gereza ya Beni tariki 11 Kamena 2017 nabo ngo bari mubari kubarwanya bifatanyije na Maï-Maï i Beni.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Birakaze

    - 24/06/2017 - 00:14
Tanga Igitekerezo