Abaganga bavuraga umugore ubyibushye ku isi beguye nyuma yo gushinjwa ububeshyi

Itsinda ry’abaganga bari kuvura umugore ubyibushye ku isi, bamugabanyiriza ibiro, ryeguye nyuma y’uko hatangajwe ko babeshye ku ngano y’ibiro yatakaje ndetse ngo kugeza ubu ubuzima bwe ntabwo bwifashe neza.

Muri Gashyantare uyu mwaka umunya-Misirikazi Eman Ahmed Abd El Aty ufatwa nk’umugore wa mbere ku isi ubyibushye, nibwo yerekeje mu Buhinde aho yagiye kubagwa mu buryo buhambaye hagamijwe kugabanya ibiro bye. Icyo gihe Eman yapimaga ibiro 500.

Umuryango wa Eman urashinja itsinda ry’abaganga ryagombaga kumuvura, kubeshya ibiro yatakaje ndetse bakemeza ko yangijwe n’imiti yahawe.

Umuryango wa Eman uvuga ko yavukanye ibiro 5. Nyuma nibwo ngo yaje kurwara uburwayi bumutera kubyimba bimwe mu bice by’umubiri n’ingingo ze mu buryo bukabije. Eman kugeza ubu ufite imyaka 36, umubyibuho ukabije watangiye kumubuza kuva mu rugo afite imyaka 25. Muri Gashyantare nibwo yajyanwe muri Mumbai mu Buhinde kubagwa n’inzobere muri ubu buvuzi, Dr Muffazal Lakdawala.
Mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe nibwo Eman yabazwe ndetse ahabwa imiti imufasha kumugabanyiriza umubyibuho ukabije. Muri uku kwezi kwa Mata nibwo umubano w’abaganga bamuvura ndetse n’uw’umuryango we utifashe neza nyuma yaho Lakdawala atangarije ko Eman yamaze gutakaza ibiro 240, umuryango we ukavuga ko ari ikinyoma.

Mbere y’uko abagwa, Eman Ahmed Abd El Aty yapimaga ibiro 500

Shaimaa Selim, umuvandimwe wa Eman yashyize amashusho ku rubuga rwa Facebook atangaza ko ibivugwa n’abaganga bamuvura ari ikinyoma cyambaye ubusa ahubwo bo bakaba bashaka kumenyakana mu itangazamakuru.

Shaimaa Selim yagize ati “ Kuva yabagwa , ntabasha kuvuga, arya kubera ibyuma bimucometsweho,…ntabwo abasha kuva aho ari, yabaye nk’urwirungu, ntacyamuhindutseho. Abamuvura bahugiye mu kwimenyekanisha ndetse , gukwirakwiza ibihuha ndetse no kugaragara mu binyamakuru.”.

Nyuma y’ibi bivugwa, abaganga bavura Eman bahise bashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye agaragaza ko asigaye apima ibiron 170 ndetse n’amafoto ya ‘Scan’ agaragaza ko ntakindi kibazo yaba yaratewe n’imiti yahawe .
Ku munsi w’ejo hashize, itsinda ry’abaganga bose bavuraga Eman bahagaritse imirimo yo kumuvura uretse gusa Lakdawala. Aba baganga batangaje ko babajwe n’ibyavuzwe ko babeshye.

Aparna Bhasker ukuriye inzu babagiramo abarwayi mu bitaro bya Saifee ari naho Eman arwariye yagize ati “ Ibyabaye biteye agahinda. Byaratubabaje cyane. Ubu nibwo buryo bw’isebanya bukomeye umuganga ashobora guhura nabwo. Kuba navuye mu ikipe ishinzwe kumuvura, kwari ukugaragaza agahinda natewe n’ibyavuzwe.”

Dr Muffazal Lakdawala yabajwe n’ibyatangajwe na Shaimaa Selim ariko avuga ko azakomeza kuvura Eman ndetse no kumusengera

Nubwo aba baganga barekeye kuvura Eman, hatangajwe ko azakomeza guhabwa imiti nkuko bisanzwe. Bhasker yakomeje avuga ko icyateye umuryango wa Eman kugira impungenge ari uko babwiwe ko umukobwa wabo agiye gusezererwa mu bitaro akaba yasubizwa mu Misiri.

Ati “ Bashakaga ko agumishwa hano. Twashoboraga gukomeza kumufasha ariko uburyo bakoresheje ntibwatuma dukomeza gukora aka kazi.

The Guardian dukesha iyi nkuru itangaza ko Ubuhinde ari kimwe mu bihugu bifite serivisi yo kubaga abarwayi iri ku rwego rwo hejuru kandi ku giciro gito ugereranyije no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abaturuka mu bihugu bitandukanye bakajya mu Buhinde kwivurizayo bituma iki igihugu cyinjiza agera kuri miliyari 3,2 y’Amadorali ya Amerika. Inyigo yakozwe, igaragaza ko muri 2020, Ubuhinde buzaba bwinjiza miliyari 8 z’Amadorali ya Amerika biturutse ku banyamahanga bajya kuhivuriza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo